Share

Limitless Africa (Kinyarwanda)
Ese ni gute twakwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa?
Season 1, Ep. 9
•
N’ubwo uburezi bw’abana b’abakobwa hamwe na hamwe muri Afurika buri gutera imbere turibaza icyakorwa ngo dukomeza kubona abana b’abakobwa bagana ishuri.
Noella Coursaris Musunka ni umunyamideli akaba yarashinze Malaika, ikigo cy’amashuri gitanga uburezi ku bana b’abakobwa barenga 400 iwabo muri Congo.
Donatha Gihana ni umuconsultant mu binjyane n’uburinganire, afite ubumenyi mu miryango idaharanira inyungu, yanabaye umuyobozi wa Girl Effect Rwanda na Fawe.
Djeneba Gory ni umunyamali w’inzobere mu burezi; yarangije mu ishuri ry’ubuyobozi rya Havard anatangiza Suadela, umuryango ugamije kubaka ubumenyi bw’imishyikirano bw’abakobwa.
More episodes
View all episodes

10. Basketball Africa League ishobora kuzatera imbere?
10:45||Season 1, Ep. 10Turarebera hamwe irushanwa rya BAL n’ahazaza haryo Amadou Fall: Umuyobozi mukuru wa BALFlo Larkai ni umukinnyi wakanyujijeho muri basketball, ubu akaba ari umutoza n’umuranga w’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo.Usher Komugisha: Yakinnye imikino itandukanye mu mashuri yisumbuye ubu akaba ari umunyamakuru ukomeye wa siporo.
8. Ese amashanyarazi adahumanya ikirere yaba ariyo hazaza ha Afurika?
12:14||Season 1, Ep. 8Iyi episode iravuga ku ngufu zibyara amashanyarazi kandi zitangiza ikirere n’ahazaza hazo ku mugabane wa afurika. Samba Bathily ni umunyamali watangije imishinga myinshi y’amashanyarazi kandi atangiza ikirere nka Akon Lighting Africa mu bihugu birenga 18 bya Afurika.Francine Munyaneza: Yashinze kandi ni umuyobozi wa sosiyete yitwa Munyaesco, sosiyete izobereye mu gukora ingufu z’abanyashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba.Linda Mabhena-Olagunju: Yashinze kandi ayobora DLO Energy Resources Group, ikigo kigenga kandi gikora amashanyarazi
7. Ni gute twatoza urubyiruko rwavamo abandi ba Drogba?
14:25||Season 1, Ep. 7Aka gace kagaruka ku mupira w’amaguru muri Afurika. Uko twakomeza kuzamura ubuhangange bwa ruhago ku mugabane wa Afurika. Kingsley Pungong: Afite ikigo cyamamaza ibya sports muri America akaba yaranashinze ikigo kigenga amakipe muri Kameruni na repubulika ya ceki, Rainbow sports. Kanamugire Fidele ni muyobozi w’umuryango Play For Hope Rwanda, ifite intego yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana mu Rwanda. Oumou Kane: Yari ikirangirire mu mupira w’abagore muri Mauritanie. Ubu akaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abagore rya Maurtanie na ambasaderi wa Fifa.
6. Ese hakorwa iki ngo abanyafurika bubahe abahanzi?
15:06||Season 1, Ep. 6Iki kiganiro kigaruka ku buhanzi muri Afurika n’icyakorwa ngo ubuhanzi bwubahwe nk’umwuga. Roberta Annan ni umunyeghana akaba akaba ari umuyobozi w’imishinga y’ishoramari itandukanye ku mugabane wa afurika yibanda ku muhanzi.DJ Elly ni umwe mu ba DJ babikora nk’umwuga bakomeye cyane muri Angola. Murigande Charles uzwi nka Mighty Popo akaba ari umuririmbyi ufite album zigera mu 9, umucuranzi n’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu Rwanda.
5. Ese abanyafurika babaga mu bihugu byo hanze bagatahuka bafatwa bitandukanye n’abandi?
15:49||Season 1, Ep. 5Muri aka gace, turagaruka k’uko abanyafurika babaye mu mahanga bakaza gutaha bafatwa n’uko biyumva iyo bagarutse iwabo. Rebecca Enonchong ni rwiyemezamirimo ufite ubucuruzi bw’ikoranabuhanga henshi mu burayi, muri America no muri Afurika. Yabaye cyane muri America mbere yo gutaha mu rugo muri Kameruni.Gabriel Curtis: Yabaye minisitiri w’ubufatanye hagati y’abikorera na leta, ahungira muri America mbere yo kugaruka mu mirimo ya guverinoma mu rugo muri Guinea. Mugiraneza Ntambiyindekwe Parfait: Yabaye mu Bufaransa imyaka myinshi ataha aje gushora imari mu Rwanda, akaba kandi ari umubyinnyi w’injyana ya Salsa.
4. Ni gute twateza imbere sinema nyafurika?
16:49||Season 1, Ep. 4Muri aka gace turarebera hamwe uko twakwerekana inkuru nyafurika mu buryo bunoze twifashishije Sinema.Nicole Amarteifio ni umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana niwe wahanze inkuru y’uruhererekane izwi muri Ghana yitwa An African city. Editi Effiong: Afite uburambe bw’imyaka 20 mu mwuga w’ikoranabuhanga na 12 mu kwamamaza. Akaba kandi ari umuproducer umaze kuyobora firime ye ya mbere ndende yitwa Black book.Kivu Ruhorahoza: Ni umuyobozi n’umwanditsi wa firime w’umunyarwanda watsindiye ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga kubera firime ze, Grey matter, Father’s day….
3. Ese ni gute twateza imbere uruganda nyafurika rw'imideli?
14:08||Season 1, Ep. 3Turibaza uko twagira uruganda rw’imideli rukomeye kandi tugakundisha abanyafurika kwambara ibikorerwa iwabo.Turahirwa Moses: ni umunyamideri, umushoramari na Rwiyemezamirimo. Niwe washinze inzu y’imideli ya Moshons ikorera mu Rwanda. Zaid Osman, rwiyemezamirimo washinze inzu y’imideri Grade Africa mu cyiciro cy’imyenda isanzwe. Yavukiye muri Afurika y’Epfo, akurira muri Amerika. Agarutse, yatangiye gucuruza inkweto zo muri Amerika. Yaje gutangiza inzu y’imideri yitwa Grade Africa. Roberta Annan: ni umushoramari w’umunyeGhana, yashinze ikigega gifasha abanyabugeni bo muri Afurika (IFFAC) na Fondasiyo nyafurika y’imideri ishyira amafaranga mu masosiyete ayobowe n’abanyamideri.
1. Ese imishinga mito yo mu ikoranabuhanga yaba ari igisubizo mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri muri afurika?
15:47||Season 1, Ep. 1Turibaza niba imishinga y’ikoranabuhanga igenda ivuka yaba igisubizo ku ibura ry’akazi ryabaye ingume ku mugane wa Afurika. Maya Horgan Famodu ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika akaba n’umunyanigeria utera inkunga ibigo abiha imari yo gushora mu mishanga y’ikoranabuhanga.Malick Lizinde Shaffy ni umushabitsi akaba ahagarariye ikigo 63 gikora ibijyanye na graphic design na communication akaba umuyobozi wa African management institute mu Rwanda, umushinga ufasha ba rwiyemezamirimo.Gabriel Curtis: Yabaye minisitiri w’ubufatanye hagati y’abikorera na leta, ahungira muri Amerika mbere yo kugaruka muri mirimo ya guverinoma mu rugo muri Guinea.